08 février 2026

Rwanda:REG yateguje ibura ry’amashanyarazi mu turere twinshi


 Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG yatangaje ko hirya no hino mu turere tw’igihugu hateganyijwe ibura ry’amashanyarazi hagati yo ku wa 9 na 17 Gashyantare 2026 kubera ibikorwa byo gusana imiyoboro.

Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 7 Gashyantare binyuze ku mbuga nkoranyambaga za REG rigaragaza ibice byose bitazaburira umuriro rimwe ndetse ibikorwa byo gusana imiyoboro bikazagira ingaruka ku mirenge imwe n’imwe.

Iti “Hagamijwe kwagura no gusana imiyoboro y’amashanyarazi hirya no hino mu turere, hateganyijwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe by’imirenge iri muri iri tangazo hagati y’itariki ya 9-17/02/2026. Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’isaha iteganyijwe.”

Ibura ry’amashanyarazi rimaze iminsi rigaragara mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse mu bihe bishize REG yavugaga ko hari ibibazo biri mu miyoboro u Rwanda rusangiye n’ibindi bihugu.

Magingo aya ingo zifite amashanyarazi zibarirwa muri 85%, agakoreshwa n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi birimo nk’inganda zirenga 1300.

01 février 2026

RWANDA:Abikorera beretswe uko ‘AI’ yabafasha kunoza ibyo bakora

 


Ihuriro rya ba rwiyemezamirimo nyarwanda ryitwa Afri-Global Cooperation Program ryasobanuriye ba rwiyemezamirimo na ba nyiri ibigo bito n’ibiciriritse uburyo ibyo bakora bigomba kujyanishwa n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Byavugiwe mu nama yateguwe na Afri-Global Cooperation Program yahurije hamwe ba rwiyemezamirimo bafite ubucuruzi buto n’ubuciriritse bugitangira, abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera abakiri ku ntebe y’ishuri n’abandi.

Ni inama yabereye i Kigali ku mugoroba w’itariki 30 Mutarama 2026 yavugaga ku buryo bwo gukora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bwunguka kandi bujyanishijwe n’umuvuduko w’ikoranabuhanga rya AI.

Inama nk’iyi yaherukaga muri Mutarama umwaka ushize.

Umuyobozi Mukuru wa Afri-Global Cooperation Program, Nyarwaya Shyaka Michael, yagaragaje uburyo ubucuruzi buto n’ubuciriritse ari yo nkingi y’ubucuruzi bwose, agaragaza ko ari ingenzi cyane ko ba rwiyemezamirimo bato bajyanisha ibikorwa byabo na AI.

Ati “Uyu munsi amasosiyete arenga 70% ku Isi ari gukoresha AI kugira ngo yongere umusaruro, agabanye ikiguzi cyagendaga ku bintu runaka kandi abashe gukorana n’abandi bakoresha AI. Ubwenge buhangano buri gukoreshwa cyane kurusha mbere kandi ntibukiri ikintu gihenze cy’ibigo binini gusa ahubwo kiranakoreshwa ku bucuruzi buto n’ubuciriritse.”

Shyaka yavuze ko bijyanye n’icyerekezo Igihugu gifite cy’uko mu 2035, Umunyarwanda umwe azaba yinjiza amadolari 4.037 ku mwaka naho mu 2050 akazaba yinjiza amadolari 12.400 ku mwaka, bisaba gushora mu bumenyi n’ikoranabuhanga mu rubyiruko.

Yagaragaje ko mu Rwanda ijanisha rya 98% ry’ibigo by’ubucuruzi ari buto n’ubuciriritse, bitanga hafi 33% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP).

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo iherutse kugaragaza ko AI ishobora kuzaba itanga 6% by’Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda mu gihe kiri imbere.

Ni mu gihe imibare y’ikigo cyitwa International Data Corporation igaragaza ko AI izaba yinjiza hafi miliyari 20.000 z’Amadolari mu bukungu bw’Isi bitarenze mu 2030 ndetse izaba ifite uruhare rungana na 3,5% by’Umusaruro Mbumbe w’Isi (GDP).

Gatete Jules uri mu bashinze isosiyete yitwa BrainWave Technologies Rwanda ifasha ibigo guhuza ibyo bikora n’ikoranabuhanga, yavuze ko batangiye gukoresha AI kandi babona impinduka nziza.

Ati “Twatangiye dufasha abantu tubafungurira imbuga za internet bashyiraho ibyo bakora nko kuzicururizaho ariko nyuma tuza kongeramo na AI. Dufite uburyo ibigo bigitangira tubifungurira imbuga zihuza ibyo bakora byose noneho abazisura aho kugira ngo bashake kimwe kimwe bakagira uburyo bwa ‘chatbot’ bukoresha AI igahita ibaha ibisubizo mu buryo bwihuse.”

Cyusa Euzeb washinze sosiyete yitwa E-Booking ifasha mu gusaba amacumbi yo kuraramo muri hoteli na za ‘apartments’ binyuze mu ikoranabuhanga, yavuze ko batangiriye ku gufasha abantu kubona iyo serivisi kuri murandasi ariko ko ubu bagiye kongeramo AI.

Iyo AI avuga izajya ibasha gukora amasaha yose ku buryo umuntu ukeneye icumbi mu masaha ya nijoro abashinzwe kumwitaba badahari izajya ihita imusubiza ishingiye ku makuru ifite, noneho nibagaruka mu kazi bakomerezeho.

29 janvier 2026

Rwanda: Ni ubwa mbere mu mateka y'isi Airtel Rwanda ishyizeho gahunda yo kohereza amafaranga kuri MTN Rwanda ku buntu

Kuri iyi tariki ya 29/01/2026,Airtel Rwanda yashyizeho uburyo bwo kohereza amafaranga ku buntu ku mirongo yose yaba kohereza amafaranga kuri Airtel Rwanda cyangwa kuri MTN Rwanda ni ubuntu.Umuntu wese ufite amafaranga kuri airtel money kuyohereza ni ubuntu. Kohereza amafaranga ku buntu ava kuri airtel ni ugukanda *182*1*2# ugakurikiza amabwiriza. Kohereza amafaranga ava kuri Airtel ajya kuri Airtel ni ugukanda *182*1*1# ugakurikiza amabwiriza.

27 janvier 2026

RWANDA:Abafite ibinyabiziga batarakoresha ‘mutation’ bahawe ukwezi kumwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko abantu batandukanye bafite ibinyabiziga bagomba gukora ihererekanya (mutation) bahawe ukwezi kumwe ko kuba babisabye ndetse babikorewe kandi ko nyuma y’icyo gihe bashobora kuzafatirwa ibihano birimo no gufatira ibinyabiziga byabo. Ibyo byavugiwe mu kiganiro RRA na Polisi y’Igihugu byagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 27 Mutarama 2026. Ibyo bizakorwa binyuze mu bukangurambaga bwatangijwe ku itariki 26 Mutarama kugeza ku itariki 28 Gashyantare 2026. Buzakorwa ku bufatanye na Polisi y’Igihugu isanzwe ikurikirana umutekano wo mu muhanda. Izo nzego zombi zigaragaza ko hari ikibazo cy’abantu benshi batunze ibinyabiziga byari iby’abandi bantu harimo ababiguze abihawe nk’impano cyangwa ababibizunguye ariko ntibajya gukora ihererekanya ngo bijye mu mazina yabo. Ni mu gihe amateko ategenya ko mu gihe kitarenze iminsi umunani nyir’ikinyabiziga ahindutse, ihererekanya rigomba kuba ryakozwe. Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yagaragaje ko hashyizwe ingufu mu uburyo icyo kigo cyari gisanzwe gifasha abantu gukora ihererekanya ku buryo muri uku kwezi abantu bose bazaba bafashijwe. Muri Kigali nk’ahantu hari 70% by’ibinyabiziga biri mu gihugu, ahakorerwaga ihererekanya ry’ibinyabiziga hari i Masaka gusa ariko ubu hiyongeyeho i Gikondo, kuri Canal Olympia i Rebero ndetse n’i Nyamirambo kuri Kigali Pelé Stadium. Iminsi yo gukora na yo yarongewe kuko mbere abashakaga izo serivisi bazihabwaga ku wa Kabiri no ku wa Kane gusa ariko ubu biri gukorwa iminsi yose uretse ku Cyumweru ndetse abakozi babikoraga bakubwe inshuro 10. Ahandi mu ntara naho bizajya bikorwa umunsi yose ukuyemo ku Cyumweru. Uwitonze yavuze ko kugeza ubu hari abantu barenga ibihumbi 16 bamaze gusaba gukorerwa ‘mutation’ muri abo ibihumbi bitatu nta mbogamizi bafite bazahita bahabwa iyo serivisi mu gihe abandi ibihumbi 10 harimo ibibazo byo kubanza gukemura. Yavuze ko nta kibazo na kimwe cyatuma uwatse iyo serivisi birangira atayihawe ku buryo nta rwitwazo rwatuma umuntu agera aho afatirwa ibihano. Ati “Abo twasuzumye twasangaga bagiye bafite impamvu zihariye zituma ihererekanya ritinda ubu twamaze kubaha umurongo ku buryo abafite ibisa na byo tuzabafasha gutyo. Ikizaza cyihariye na cyo tuzagisuzuma. Nta nzitizi yakabaye yatuma umuntu ataza kwandukuza ikinyabiziga.” Aho yasobanuye ko imbogamizi zirimo nko kuba umwe mu bashaka gukora ihererekanya avuga ko uwo baguze yamubuze, uwaguze n’umuntu akitaba Imana cyangwa akajya mu mahanga n’ibindi byose byahawe umurongo kuko RRA izajya ihabwa amakuru ikabyikurikiranira mu gihe runaka nyuma ikaguha iyo serivisi. Kugeza ubu abashaka gukora ihererekanya babanza kubisaba mu buryo bw’ikoranabuhanga bagahabwa umunsi ndetse kuri moto hishyurwa 30.000 Frw mu gihe imodoka ari 60.000 Frw. Ayo mafaranga yishyurwa hashingiwe ku bwumvikane bw’impande zombi haba kuyafatanya cyangwa akishyurwa n’uruhande rumwe. Ikindi ni uko ihererekanya ry’ikinyabiziga rikorwa habanje kurebwa niba nta kirarane cy’umusoro gifite kuko mu bihererekanywa ideni ritarimo. Ibibazo biterwa no kudakora ihererekanya ry’ibinyabiziga ahanini biba mu muhanda kuko usanga ikinyabiziga kicyanditse mu mazina y’uwari nyiracyo mbere, ugitwara uyu munsi yajya akora amakosa ndetse n’amande aciwe bikabarwa kuri uwo wundi. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga, yavuze ko kimwe mu bigora urwo rwego mu gukurikirana abanyuranyije n’amategeko y’umuhanda ari ugusanga utwaye ikinyabiziga atari we cyanditseho. Ati “Ibinyabiziga tubifatira mu makosa noneho mu gukurikirana tugasanga harimo no kuba batarakoze ihererekanya. Usanga nka moto yafashwe umuntu wari uyitwaye ari uwa gatanu kandi nta hererekanya ryakozwe kuri abo bantu bose.” “Icyo gihe kujya gukurikirana ngo tugere kuri uwo muntu wa mbere tumenye uwo turyoza amakosa biratugora. Usanga hari n’abatubwira ko bakira ubutumwa bubamenyesha amakosa bakoze mu muhanda cyangwa amande kandi ikinyabiziga barakigurishije ariko bataraheherekanyije.” ACP Rutikanga yongeyeho ko nubwo gutwara ikinyabiziga kitahereranyijwe atari byo biteza impanuka, hari bamwe babyuririraho kuko bazi ko bitabanditseho noneho bakora impanuka bagahita biruka bikazagorana kubakurikirana.

25 janvier 2026

RWANDA: Mu Rwanda hagiye gufungurwa kaminuza yigisha ururimi rw’amarenga

Mu mwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri, mu Rwanda hazatangira kwigishwa amasomo yo ku rwego rwa Kaminuza y’Ururimi rw’Amarenga azaba agenewe abazigisha abandi n’abazakora ivugabutumwa. Ibyo byatangajwe ku wa 24 Mutarama 2026 ubwo hatangwaga inyubako izakoreramo ishuri rya Africa Deaf Christian College riri mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora. Ni ishuri rizakira abanyeshuri bafite ubumuga n’abatabufite. Ubu riri gushaka ibyangombwa bitangwa n’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza ngo rizatangire kwigisha mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor) ku barangije amashuri yisumbuye ariko n’abandi basanzwe barize andi masomo ya kaminuza. Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, yatangaje ko iryo shuri ari igisubizo ku burezi bw’abafite ubumuga burimo kutumva no kutavuga kuko hari hakiri icyuho kinini mu mashuri. Ati “Twasanze mu bafite ubumuga dufite muri kaminuza abafite ubwo kutumva no kutavuga ari bake cyane. Usanga muri kaminuza abafite ubumuga bw’ingingo n’abafite ubumuga bwo kutabona biga nta kibazo ariko icyo cyiciro kindi kigasigara. Iri shuri rizadufasha kugira umubare uhagije w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’ubwo n’ibindi byiciro bizazamo.” Ndayisaba yasabye abashinze iryo shuri gutekereza no ku masomo y’igihe gito yo kwigisha amarenga ku buryo nk’abakozi bajya biga kugira ngo amarenga abe itumanaho rizwi na benshi kuko usanga abafite ubumuga bakigorwa no gutumanaho n’abandi. Umuyobozi w’Umuryango wa Gikirisitu witwa Deaf Action Ministry Rwanda wubatse iryo shuri, Kayigi Omar, yavuze ko igitekerezo cyaturutse ku kubona ko ubushobozi bw’abafite ubumuga ariko bakabura uko babukoresha bitewe n’ikibazo cy’itumanaho. Ati “Hari icyuho cy’uko abafite ubumuga batigirira icyizere kandi bashoboye bitewe no kutagira ubumenyi. Nta kindi cyari kubikemura uretse gushaka abarimu bazabigisha kandi mu buryo buhuye n’ubumuga bafite.” “Ikindi cyari gihari cyari ahantu ho kubyigira mu buryo bufatika, kinyamwuga kandi no mu bihugu duturanye icyo kibazo kirahari biragoye kubona ahantu bigisha abasemuzi b’amarenga.” Dr. Mukarwego Betty wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, afite ubumuga bwo kutabona. Yavuze ko iryo shuri rizakuraho imbogamizi y’abarimu b’abafite ubumuga ndetse ritange n’umusanzu mu karere kuko nta handi riri. Nyiraminani Marie Goretti wavutse afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yabwiye RBA ko ahura n’imbogamizi ikomeye yo kwaka serivisi kuko agereranyije, abatarenga 2% ari bo bashobora kuvugana mu marenga ku buryo kuba ubwo bumenyi bugiye kugera kuri benshi ari ingenzi cyane. Imibare yo mu 2022 igaragaza ko Abanyarwanda 391.775 bangana na 3,4% by’abafite kuva ku myaka itanu kuzamura bafite ubumuga. Muri Kamena 2025, NCPD yagaragaje ko 64,2% by’abana bafite ubumuga ari bo bonyine biga mu gihe abandi 35,8% bangana n’abana 17.302 batiga ku mpamvu zitandukanye.

RWANDA:MINEDUC igiye gutangiza uburyo bushya bwo kwigisha abana bari barataye amashuri

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko igiye gutangiza uburyo abana bamaze igihe bataye ishuri bajya bagira gahunda yihariye bigamo kuko gutangirira mu mwaka bari bagezemo kandi bamwe barakuze cyane bibagora kwigana na barumuna babo. Ni uburyo bushya buzatangirana n’umwaka utaha w’amashuri muri Nzeri uyu 2026. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi, Irere Claudette yabwiye RBA ko bakoze isesengura basanga gusubiza abana mu ishuri ari kimwe ariko no kugira ngo barigumemo ari ikindi. Icyakoze yavuze ko mu rugendo rwo kuribasubizamo hari intambwe ikomeye bamaze gutera kuko basigaye babamenya bose. Ati “Kuba tubazi bose ubu ni umukoro wa mbere ukomeye kuko mbere twamenyaga abataye ishuri bitinze. Iyo wabamenye ubu kubagarura biroroha ariko iyo bageze mu ishuri ikibazo gikomeye ni ukubagumana. Twabonye ko umwana uta ishuri akenshi aba yarasibye kenshi akageraho akarita.” Irere yagaragaje ko ikindi babonye ari uko mu bana bataye ishuri bagaruriwemo basanze harimo umubare munini w’abamaze imyaka myinshi ku buryo gusubira mu myaka barimo biba ikibazo. Ati “Hari abo twasanze barengeje imyaka kandi ni umubare munini. Usanga umwana yataye ishuri yari ageze mu mwaka wa kabiri [w’amashuri yisumbuye] noneho twajya kumugarura tugasanga ari mu myaka 15 cyangwa 18. Uwo muntu kumwicaza n’umwana wo mu wa kabiri ntabwo ari bubyemere. Ibyo byatwigishije ko uburyo dukoreramo nka MINEDUC bidashobora kwakira aba banyeshuri.” Irere yasobanuye ko ari yo mpamvu hagiye gukorwa uburyo bwihariye bwo kwigisha abo bana kugira ngo badasigara cyangwa bakongera kuva mu ishuri bitewe no kwanga kwigana na barumuna babo. Yongeyeho ko muri uwo mujyo wo kwigisha mu buryo ntawe usigaye ari yo mpamvu abana biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza basigaye bagabanywamo ibice bimwe bakiga mu gitondo abandi nimugoroba kugira ngo babe bake mu ishuri. Ibyo kandi bijyana na gahunda nzahurabushobozi zo mu biruhuko no mu mpera z’icyumweru zo gufasha abanyeshuri badasobanukiwe neza ngo bajyane n’abandi. Imibare yo mu myaka ibiri ishize igaragaza ko mu gihugu hose habarurwa abana bataye ishuri barenga ibihumbi 189 muri bo abarenga ibihumbi 71 bakaba bamaze kurigarurwamo mu myaka ibiri. Umushinga Minisiteri y’Uburezi ihuriyeho n’abandi bafatanyabikorwa witwa ‘Zero Out of School: Abana bose bige’ uteganya ko mu myaka itatu usigaje abo bana basigaye bose bagomba kuba basubijwe mu ishuri.

19 janvier 2026

RWANDA:Kiliziya yitandukanyije n’abavuze ko babonekewe na Bikira Mariya i Musanze

Igikorwa kitiriwe ibonekerwa cyahuruje abantu benshi Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwitandukanyije n’amakuru yatangajwe, ashimangira ko muri aka karere habereye amabonekerwa ya Bikira Mariya. Inkuru y’aya mabonekerwa yatangiye gukwirakwira mu gitondo cyo ku wa 17 Mutarama 2026, bivugwa ko Bikira Mariya yabonekeye abana babiri bo mu Rwungwe rw’Amashuri rwa Rwinzovu, ndetse ishusho ye igaragara mu giti cy’ipoto y’amashanyarazi. Iri shuri riherereye mu Mudugudu wa Rwinzovu, Akagari Murago ho mu Murenge wa Gataraga, ari naryo bivugwa ko ryabereyeho ibonekerwa. Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 16 Mutarama 2026, ari bwo abana babiri baryigaho bavuye ku ishuri batashye, bageze munsi yaryo babona ishusho, bashimangira ko ari iya Bikira Mariya ateruye Umwana Yezu bambaye n’imisaraba, igaragara ku ipoto y’amashanyarazi ndetse banakomeza kuyibona mu giti gisanzwe. Aba bana babiri bavuga ko babonekewe, barimo uw’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka umunani n’umuhugu uri mu kigero cy’imyaka icyenda, biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Nyuma yo kubona ibyo bita ko bidasanzwe inkuru bayisangije abanyeshuri bagenzi babo, nabo bayisangiza abarimu bo kuri iki kigo ari nako bakomeza gukwirakwiza iyi nkuru bujya gucya huzuye ibihumbi by’abaturage. Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo, ibarizwamo aka gace kavuzwemo amabonekerwa, Jean Bosco Nambaje, abinyujije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 18 Mutarama 2026, yavuze ko kwemeza amabonekerwa bigira inzira binyuramo, ndetse asaba abaturage kwirinda ibihuha. Yibukije abaririsitu ko ukwemera kwabo gushingiye ku nkingi eshatatu (Ibyanditswe bitagatifu, Inyigisho z’ubuyobozi bwa Kiliziya n’uruhererekane rwa Kiliziya). Yabasabye gukurikiza umurongo wa Kiliziya no kwibuka ko amabonekerwa yemezwa na Kiliziya imaze kuyasuzumana ubushishozi ndetse no gusengera ahantu hemewe hafite umutekano. Muri iri tangazo, yagize ati “Padiri mukuru arasaba abakirisitu kurangwa n’ubushishozi mu kwemera kwacu, twirinda ibihuha, gutanga ubutumwa butera abantu urujijo n’ubwoba, ibindi tubiharire Kiliziya nk’umubyeyi utureberera kandi udufasha mu gushungura tukamenya iby’aya mabonekerwa.” Amakuru IGIHE ifite ni uko iri tangazo ryashyizwe hanze na Paruwasi ya Busogo, ari nawo murongo Diyosezi ya Ruhengeri, yafashe ku byari bikomeje kuvugwa kuri ibi byiswe amabonekerwa mu Karere ka Musanze. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, ntiyemeranya n’abaturage bavuga ko babonekewe. Ati “Abana barimo bakina umupira babona aho igiti cyishushanyije, kikarema ibara abana bavuga ko ari ishusho ya Bikira Mariya, inkuru barayikwirakwiza igera ku babyeyi kandi nta kintu na kimwe bishushanya, hari hateraniye abaturage benshi kandi ari ibihuha, muri make ni inkuru itari ukuri.” Bamwe mu nbaturage bageze aho bavuga ko habereye ibonekerwa bavuga ko ibyo babonye ari ibitangaza. Kugeza ubu amabonekerwa ya Bikira Mariya yabayeho yemewe mu Rwanda ni ay’i Kibeho, yabaye mu myaka ya za 1980, hakabonekerwa abakobwa batatu bigaga muri aka gace.

Amakuru agendanye n'igihe(NOUVELLES MISES À JOUR)

Rwanda:REG yateguje ibura ry’amashanyarazi mu turere twinshi